Quantcast
Channel: Sights of Rwanda
Viewing all 368 articles
Browse latest View live

Delegates from Germany pay visit to Rwanda

$
0
0

On Monday 10th.Feb.2013, delegates from Rhenanie –Palatinat Province in Germany paid a visit the house of former king of Rwanda Mutara III Rudahigwa as a way of finding out the real life experiences of the former Rwandan king and the culture that existed then.

Reiner Meutsch signing visitors’ books

Reiner Meutsch signing visitors’ books 

Different parts of the former king’s house were visited including the king’s bedroom chambers and where he would eat. After visiting different parts of the former king’s palace locally known as Rukali, the of Rhenanie –Palatinat Province delegates to Rwanda were happy for the visit and got to know about Rwandan history since most of them were in Rwanda for the first time.

Rhenanie –Palatinat Province representatives learning the history about the  former king

Rhenanie –Palatinat Province representatives learning the history about the former king

Reiner Meutsch who led the team of representatives signed in the visitors’ book expressing the excitement they got from the visit they made to the former King’s palace (Rukali) and learning great history from this place.

“We’re glad for this visit and the warm welcome accorded to us by Rwandans” he wrote.

The delegates of Rhenanie –Palatinat Province in Germany came to Rwanda on the 9th.Feb.2013 while visiting different regions of Rwanda evaluating different programs and projects including schools that were built on the partnership of Germany and Rwanda.

 

 

The post Delegates from Germany pay visit to Rwanda appeared first on Sights Of Rwanda.


Kayonza: Akagera Park fencing activities almost done

$
0
0

   Kayonza: Akagera Park fencing activities almost doneAkagera National park fencing will be over before March 2013, Jean Bosco Rutayisire; Director of TNH-EME (that is fencing Akagera national park) has said.

Fencing Akagera Park kicked off in May 2012 expecting to it to last in 9 months time in January 2013. Out of 110 kilometers, only 81 have been fenced but the remaining 29 kilometers are expected to be covered before March 2013 ends.

Explaining on the reasons for delayed completion, Rutayisire revealed that fencing materials took long to reach Rwanda as they were purchased from South Africa and China.

In addition, park fences could sometimes reach on residents pieces of land, which made RDB to shift residents and compensate them before the fencing proceeded.

As if that wasn’t enough, the akagera national park administration had to look for ways of how to extend water from Ihema Lake to outside parts surrounding the park so that cattle drink from the outside.

Apart from water problem, residents surrounding the park had their crops destroyed by the animals that could escape from the park not mentioning claiming their lives sometimes.

Residents are optimistic that once fencing is over, all the problems of animals destroying their crops will be over. The affected residents are from Ndego, Mwili and one part of Murundi sector that neighbor with Akagera national park.

 

 

The post Kayonza: Akagera Park fencing activities almost done appeared first on Sights Of Rwanda.

Nyamagabe: Abaturiye urwibutso rwa Murambi barasabwa kwita ku isuku yarwo

$
0
0

 

Nyamagabe: Abaturiye urwibutso rwa Murambi barasabwa kwita ku isuku yarwo.Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2013, abatuye utugari twa Nyamugari na Remera two mu murenge wa Gasaka bakora isuku ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 rw’I Murambi, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abaturiye uru rwibutso kujya bita ku isuku yarwo.

Mugisha Philbert, uyobora akarere ka Nyamagabe yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo gukora isuku ku rwibutso ngo kuko bakoze akazi gakomeye.

Yasabye abaturage b’akagari ka Remera kujya basimburana mu muganda usanzwe wa buri cyumweru bagaharura ibyatsi aho bitagomba kuba ndetse n’ibindi bakabiringaniza neza, kugira ngo uru rwibutso rubashe guhorana isuku.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Abaturage b’akagari ka Remera twabishyira mu mihigo tukabyiyemeza, n’ubundi musanzwe mukora umuganda wa buri cyumweru imidugudu ikajya isimburana, buri cyumweru tukagira abantu baza gukora isuku hano”.

N’ubwo uru atari urwibutso rucungwa n’akarere ahubwo ruri mu nshingano za komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, umuyobozi w’akarere avuga ko bitabakuraho inshingano zo kuhakora isuku ndetse no gucunga umutekano warwo kuko rubitse amateka y’abanyarwanda by’umwihariko icyahoze ari intara ya Gikongoro.

“Ntabwo twasaba ngo abantu bave I kigali baze gukora isuku aha ngaha, ni kimwe n’uko tutavuga ngo hari abapolisi umutekano waho ntabwo tuzawureba. Aha ndashaka kubabwira ko tugifite inshingano nyinshi kubera ko aha ngaha habitse amateka y’igihugu cyacu muri rusange, ariko n’amateka y’umwihariko y’inaha ahahoze ari Gikongoro”, umuyobozi w’akarere.

Uru rwibutso rusurwa n’abantu benshi baba abanyarwanda n’abanyamahanga bityo isuku yarwo, umutekano ndetse n’ibindi byose byagira uruhare mu mikorere myiza no gukomeza kubika amateka bikwiye kwitabwaho.

Abaturage bitabiriye uyu muganda banasabwe gutangira imyiteguro yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku nshuro ya 19 izaba guhera muri Mata 2013.

Abitabiriye uyu muganda kandi basabwe kwita ku gutegura indyo yuzuye abajyanama b’ubuzima bakabyigisha ababyeyi hirya no hino mu midugudu, uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano rugakomeza kugaragara, ndetse hanakirwa ibibazo by’abaturage bishakirwa umuti ibindi bihabwa umurongo bizanyuramo.

 

 

The post Nyamagabe: Abaturiye urwibutso rwa Murambi barasabwa kwita ku isuku yarwo appeared first on Sights Of Rwanda.

Nyamagabe: People neighboring Genocide Memorial site to ensure its cleanliness

$
0
0

Doing community work for the end of February

Doing community work for the end of February

After the community work for the Saturday of the February that was done on the 23rd.Feb.2013 which residents of Nyamugari and Remera cells in Gasaka sector did at Murambi Genocide Memorial site, the mayor of Nyamagabe district asked people to always ensure the sanitation and cleanliness of this memorial site.

The mayor of Nyamagabe district Mr. Philbert Mugisha thanked people who participated in this community work for the work well done. He asked residents of Remera cell to always take a day in the weekly community work and clean the memorial site for the sake of its beauty.

“If we can put the cleanliness of this memorial site in our performing contracts as people of Remera cell, every village to take care of it after the other in the weekly performing contracts, we can achieve it” says the mayor.

Though this memorial site is not under the supervision of the district, it is under the responsibility of the commission that fights against the Genocide in Rwanda. This however, does not take away the residents responsibility to clean it up and maintain its security since I is the resting place for many Rwandans who lost their lives in the 1994 genocide against Tutsi and keeps history for all Rwandans.

“We will not wait for people to come from other provinces to clean this memorial site nor will we disregard its security because they are police officers in charge of that. We have a responsibility to it because it holds the history of many Rwandans especially the former Gikongoro Province” says the mayor.

This memorial site is visited by all kinds of people including Rwandans and foreigners so its cleanliness, its security and other operations are of concern to everyone. Residents that attended this community work to start preparing for 19th mourning period while commemorating Rwandans that died during the 1994 genocide in April 2013.

 

 

 

 

 

 

 

The post Nyamagabe: People neighboring Genocide Memorial site to ensure its cleanliness appeared first on Sights Of Rwanda.

Ngororero: Ahitwa “Mu miko y’Abakobwa” hashyizwe muhantu nyaburanga

$
0
0

Ahantu nyaburanga hitwa mu miko y’abakobwa haherereye mukagali ka Mukore mu mudugudu wa Gaseke mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero, hagiye gutunganywa n’akarere maze hashyirwe muduce tuzajya dusurwa n’aba mukerarugendo muri ako karere.

Ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu karere ka Ngororero bikaba byitaweho muri iki gihe, ahanini hibandwa ku guteganya ahazatunganyirizwa ubukerarugendo, kuhageza imihanda no kubaka amahoteri.

Ngororero 1

Umukozi w’akarere ushinzwe ibidukikije Bwana Bustan Sebitereko akaba yaradutangarije ko mumiko y’abakobwa ari hamwe muhazatunganyirizwa ubukerarugendo, dore ko hegeranye n’ahandi hazwi cyane hitwa kumukore wa Rwabugiri, naho mu kagali ka Mukore.

Icyakora abaturiye mumiko y’abakobwa ntibahuza kumateka yahoo hantu. Bamwe barimo umusaza wo muri ako kagali witwa Nsengiyumva Faustin avuga ko iyo nyito ngo yaturutse ku bakobwa bane b’umwami bari bavuye ahitwa i Muramba, bageze munzira ahitwa mu nyamata bagira inyota bashaka amazi yo kunywa, umusore barikumwe afora umuheto ararasa, Aho umwambi uguye havuka iriba abakobwa baranywa bashira inyota.

Mumiko y’abakobwa hahora igihuru gitoshye

Mumiko y’abakobwa hahora igihuru gitoshye

Bakomeje urugendo baza bagera ku giti cy’umuko batutubikanye, baca amababi yacyo bihanagura ibyuya, muri ako kanya ngo baba bararigise, barigitana na cyagiti cy’umuko, nuko hitwa mumiko y’abakobwa gutyo.

Hari n’abandi ariko bavuga ko iyo nyito yaturutse kubakobwa b’umwami bavuga ko ari Ndahiro II Cyamatare, ngo bahungiye aho hantu ubwo ibwami hari hatewe maze ababisha baza kuhabafatira barahabatsinda, maze babajugunya mu iriba ryari aho hantu, niko kuhita gutyo.

Umuko uhavugwa uhora ushibuka

Umuko uhavugwa uhora ushibuka

Ikigaragara iyo ugeze mumiko y’abakobwa ni uko kugeza magingo aya hari icyobo cyamezeho igihuru, ndetse hakaba hari n’ibishibu (ibiti byashibutse) kugiti kinini cy’umuko cyahoze. Aho hantu hahora hatoshye, ndetse abahatuye bavuga ko niyo bahatwitse hanga gushya kandi iryo riba ngo ntiryasibanganye burundu nubwo ibihuru bihari bitemerera umuntu kurigeraho.

 

 

 

The post Ngororero: Ahitwa “Mu miko y’Abakobwa” hashyizwe muhantu nyaburanga appeared first on Sights Of Rwanda.

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi banarutera inkunga

$
0
0

 

 

 

Mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, tariki 15/03/2013 abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi ruri mu karere ka  Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo basiga banaruteye inkunga.

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi banarutera inkunga

Dr Jean Sauveur Uwitonze atera inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Aba bakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bari biganjemo abakora muri servisi z’ubuvuzi bw’abantu bavuga ko basuye urwo rwibutso bafite intego yo kurushaho gusobanukirwa neza uko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagenze bashingiye ku bimenyetso byayo yasize bikaba biyigaragaza mu buryo budashindikanwaho.

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi banarutera inkunga

Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bari banitwaje indabo zo kunamira inzirakarengane zazize jenoside

Nyuma yo guhabwa ikaze no gusobanurirwa uko jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho I Murambi yagenze bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zahaguye zibarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 50 ariko  bose ntibabashije kuboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

 Uyu niwe wabafashije kumva uko jenoside yakorewe abatutsi I Murambi yakozwe 

Mukakarisa Gertrude watanze ibisobanura by’amateka ya Jenoside aho i Murambi yavuze ko abahiciwe bagiye bagabwaho ibitero bitandukanye ariko ubumwe bari bafite bukabaranga rimwe na rimwe bakabizubizayo.

Ati: “ Mu ijoro ryo ku itariki ya 21/04/1994 nibwo interahamwe zaje ari simusiga kandi zitwaje intwaro za gakondo n’iz’amasasu maze zibagotera hagati batakibashije kwitabara kuko bari bamaze ibyumweru bibiri barimwe amazi n’ibyo kunywa”

Muri ibyo bisobanuro yatunze agatoki ingabo z’abafaransa avuga ko arizo zahaye imyitozo n’imbunda interahamwe zo muri ako gace kugira ngo zibashe gukorera jenoside abatutsi bari bahahungiye kandi bahizeye umutekano  nyamara bagambaniwe batabizi.

Nyuma yo gusura ibyumba 24 bibitsemo imibiri y’izo nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho i Murambi Dr Uwitonze Jean Sauveur umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Nyanza mu gahinda kenshi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi bahasuye.

Amagambo yanditse muri icyo gitabo agira ati: “ Tujye twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi tubahe agaciro tubasubize icyubahiro bambuwe”

Mu mwanya wakurikiyeho yahise akura mu ikote rye yari yambaye sheki y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ayishyikiriza urwibutso rwa Murambi mu izina rya bagenzi be bakorana bari kumwe.

Mutesi Placidie ushinzwe abakozi n’umutungo w’ibitaro by’akarere ka Nyanza wari ifite  umubabaro yatewe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa jenoside rwa Murambi abajijwe icyo urwo ruzinduko rwamusigiye yihaganye abwira itangazamakuru rinyuranye ryari rihari ko  buri wese agomba guharanira ko jenoside itasubira kubaho ukundi kuri iyi si dutuye.

 

The post Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi banarutera inkunga appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Nyanza: Nyanza hospital workers visit Murambi memorial centre

$
0
0

While Rwanda prepares for the 19th genocide commemoration, workers at Nyanza district hospital on March 15th 2013 visited Murambi memorial centre in Nyamagabe district in Southern Province.

The hospital staff that visited the memorial and contributed say their intention was to better understand how 1994 Tutsi genocide was done leaving the undoubted marks.

After explanations on the genocide, they took a moment to remember between 40 and 50 victims that lost their lives in Murambi sector.

Gertrude Mukakarisa who gave visitors the tour explaining on the history of genocide happened in Murambi

Gertrude Mukakarisa who gave visitors the tour explaining on the history of genocide happened in Murambi

Gertrude Mukakarisa explains that on the fateful night of March 21st 1994, killers came with pangas and guns and killed people who had been surviving without food and drinks for two weeks.

Nyanza district hospital workers at Murambi memorial

Nyanza district hospital workers at Murambi memorial

Gertrude Mukakarisa blamed French soldiers for training the killers and providing them with weapons to kill Rwandans who had taken refuge in that place thinking it was safe.

After visiting 24 rooms of genocide victims, Dr Jean Sauveur Uwitonze, Director of Nyanza hospital wrote in the visitor’s book saying: “Lets always remember our dead and restore their respect they lost”.

Dr. Uwitonze, on behalf of the staff gave out Rwf200, 000 cheque to the management of Murambi memorial centre.

Asked on the lesson she learnt from this site, Placidie Mutesi, human resource manager at Nyanza district hospital told the reporter that every Rwandese should strive for genocide never to happen again.

 

 

 

The post Nyanza: Nyanza hospital workers visit Murambi memorial centre appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Nyanza: Nyanza hospital workers visit Murambi memorial centre

$
0
0

Nyanza: Nyanza hospital workers visit Murambi memorial centre

While Rwanda prepares for the 19th genocide commemoration, workers at Nyanza district hospital on March 15th 2013 visited Murambi memorial centre in Nyamagabe district in Southern Province.

The hospital staff that visited the memorial and contributed say their intention was to better understand how 1994 Tutsi genocide was done leaving the undoubted marks.

After explanations on the genocide, they took a moment to remember between 40 and 50 victims that lost their lives in Murambi sector.

Gertrude Mukakarisa who gave visitors the tour explaining on the history of genocide happened in Murambi  

Gertrude Mukakarisa explains that on the fateful night of March 21st 1994, killers came with pangas and guns and killed people who had been surviving without food and drinks for two weeks.

Nyanza district hospital workers at Murambi memorial

Gertrude Mukakarisa blamed French soldiers for training the killers and providing them with weapons to kill Rwandans who had taken refuge in that place thinking it was safe.

After visiting 24 rooms of genocide victims, Dr Jean Sauveur Uwitonze, Director of Nyanza hospital wrote in the visitor’s book saying: “Lets always remember our dead and restore their respect they lost”.

Dr. Uwitonze, on behalf of the staff gave out Rwf200, 000 cheque to the management of Murambi memorial centre.

Asked on the lesson she learnt from this site, Placidie Mutesi, human resource manager at Nyanza district hospital told the reporter that every Rwandese should strive for genocide never to happen again.

The post Nyanza: Nyanza hospital workers visit Murambi memorial centre appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.


Kayonza: IBUKA irasaba abafite ababo baguye i Rukara n’Abanyarwanda muri rusange gutanga inkunga yo kubaka urwibutso

$
0
0

02800px-RusiziDist

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace Camarade, arasaba abafite ababo baguye i Karubamba ho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza no mu nkengero zaho ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwitanga kugira ngo imva nshya izimurirwamo inzirakarengane zihashyinguye yuzure vuba.

I Karubamba haguye abantu benshi mu gihe cya Jenoside nk’uko umuyobozi wa IBUKA muri ako karere abivuga. Abo bantu bagiye bashyingurwa mu bihe bitandukanye kuko byakozwe mu rwego rwo kwirwanaho kugira ngo bose bashyingurwe.

Izo mva bashyinguwemo ngo zatangiye kuva ku buryo hafashwe icyemezo cy’uko hakubakwa imva nshya izahurizwamo abo bantu bose. Iyo mva yatangiye kubakwa ku bufatanye n’umushinga wa World Vision ukorera mu murenge wa Rukara ariko ntiruzura.

Yari yashyizweho amakaro ariko ngo bimaze kugaragara ko ayo makaro yatumaga ishyuha cyane imbere ku buryo ishyizwemo amasanduku yajya ahita abora. Munyabuhoro avuga ko bisaba kuyisakara hanyuma abantu bashyinguye mu mva zatangiye kuva bakabona kwimurirwa muri iyo mva nshya.

Biteganyijwe ko izo nzirakarengane zazimurirwa mu mva nshya tariki 13/04/2013, ariko nta bushobozi bwo kuyuzuza buraboneka ari na yo mpamvu umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo yuzure vuba. Anavuga ko ko kwimurira abo bantu mu mva nshya na byo bisa n’aho bizagorana kuko bisaba amafaranga yo kuzagura amasanduku mashya yo kubashyinguramo mbere yo kwimurirwa muri iyo mva nshya.

Ati “Abantu bari muri izo mva ni ibihumbi 8 na Magana abiri. Kubimura dusanga bitazoroha bigasaba ko tuziyambaza inshuti n’abavandimwe n’abandi bafite ababo baguye i Rukara no mu nkengero za ho kugira twige umunsi nyir’izina twazashyingura abo bantu ku mugaragaro”

Munyabuhoro asaba abantu batuye mu mirenge ihana imbibe n’uwa Rukara kugeza ubwo butumwa ku bantu bose kugira ngo igikorwa cyo gushyingura izo nzirakarengane kizagende neza. Asaba buri wese kwitanga kugira ngo haboneke amafaranga yo kuzuza iyo mva maze izo nzirakarengane zisubizwe icyubahiro zambuwe.

The post Kayonza: IBUKA irasaba abafite ababo baguye i Rukara n’Abanyarwanda muri rusange gutanga inkunga yo kubaka urwibutso appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Musanze – Urwibutso rwa Busogo nirwo rugiye kuba urw’akarere ka Musanze

$
0
0

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kugira urwibutso rumwe rutunganyijwe rukitwa urwibutso rw’akarere, mu karere ka Musanze, hemejwe ko urwibutso rwa Busogo arirwo rwibutso rw’akarere ka Musanze.

Mu gikorwa cyo kunoza gahunda zo kwibuka mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013, hanemejwe ko gushyingura mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi n’urwa Mohoza bihagaritswe bikimurirwa mu rw’akarere arirwo rwa Busogo.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Samvura Epimaque, yagaragaje ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Busogo aho kuba mu rwa Kinigi, cyane ko urwa Kinigi runashyinguyemo abishwe mu 1991 na 1992,ubwo abagogwe bibasirwaga.

Inama yaguye yo kunoza imyiteguro yo kwibuka, yanavuze ko n’ubwo hari ingengo y’imari yateganyijwe, imirenge nayo ikwiye guteganya ingengo y’imari nto,izafasha mu igenda neza ry’izi gahunda mu tugari n’imidugudu.

The post Musanze – Urwibutso rwa Busogo nirwo rugiye kuba urw’akarere ka Musanze appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Musanze: Busogo memorial to become District memorial centre

$
0
0

In order to have one District memorial centre in Musanze, it was decided that Busogo memorial site be made Musanze genocide memorial centre.

Musanze: Busogo memorial to become District memorial centre

The building of the Kigali Memorial Centre which is highly visited in the country

This was revealed on March 26th 2013 during the preparations for the 19th genocide commemoration.

During this event, it was agreed on that no more burying genocide victims in Kinigi and Mohoza memorial sites but in Busogo memorial centre.

Epimaque Samvura, president of Ibuka in Musanze district confirmed that all bodies of genocide victims will be buried in Busogo memorial centre.

It was said that since there is a financial budget set apart for that, sectors should make budgets to help in the genocide commemoration preparations in cells and villages of Musanze.

The post Musanze: Busogo memorial to become District memorial centre appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Ngoma: Umubare w’inzibutso waragabanutse ugera kuri esheshatu kugirango zirusheho kwitabwaho

$
0
0

Muri gahunda yo kurushaho kwita ku mibiri  y’abatutsi bazize genocide  mu 1994,umubare w’inzibutso zari ziri muri buri murenge, muri  14 igize akarere ka Ngoma ugiye kugabanuka ugere ku nzibutso esheshatu zizajya zitabwaho n’ akarere.

Muri icyi gikorwa imibiri  igera ku bihumbi bitanu yari iri mu nzibutso zo mu mirenge itatu  yegereye  Zaza izimurwa ishyingurwe mu nzibutso esheshatu zemejwe n’akarere .

Icyemezo cyo  kugabanya umubare w’ inzibutso cyagiyeho nyuma yuko byakunze kugaragara ko inzibutso nyinshi  zitari zubatse kuburyo burambye  ndetse hakaba hari n’imva zavirwaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kugabanya umubare w’inzibutso byakozwe hagamijwe  ko hasigara  nke  zingana n’ubushobozi bwo kuzitaho neza.

Ku ruhande rw’ abacitse ku icumu  bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bakiriye neza icyo cyemezo cyo gushyiraho inzibutso nke zizitabwaho neza zikubakirwa zikanakorewra isuku.

Uhagarariye  ibuka( umuryango w’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu 1994) mu karere ka Ngoma,Gihana Samson, aganira n’itangazamakuru yavuze ko abacitse ku icumu bashyigikiye ko imibiri y’ababo bazize genocide ibungabungwa kurushaho kugirango harusheho kubungabunga n’ ibimenyetso by’ amateka.

Yagize ati ”Ni igikorwa abacitse ku icumu twishimiye kuko inzibutso zigomba kwitabwaho kugirango amateka yoye gusibangana kubera ko hari inzibutso zititabwaho kubera kuvirwa, kandi bizatuma zinacungirwa umutekano kuko zizaba ari nke kandi zitaweho n’akarere.”

Ku ikubitiro imibiri iri mu nzibutso ziri mu mirenge ya Gashanda, zaza, karembo na Mugesera izimurirwa mu rwibutso rumwe rwa Zaza kuri uyu wa 13/04/2013 ubwo hazaba hasozwa icyumweru cy’ icyunamo mu Rwanda.

Inzibutso esheshatu  zemejwe ko ari iz’ akarere zizashyingurwamo imibiri izava mu mirenge baturanye ndetse zikanubakwa neza ni urwibutso rwa Rukumberi,Kibungo,Rukira ,Remera,Sake  n’ urwa Zaza.

Kubaka urwibutso rugezweho rwabasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka no guha icyubahiro imibiri ishyinguwemo bisa n’aho bitwara akayabo k’amafaranga menshi aho usanga kugirango rube rwubakiye bisaba amafaranga agera kuri miliyoni 100.

Ubushobozi bwo kubona amafaranga nk’ariya ngo ntibyabaga byoroshye kuyabona akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuza imirenge kugirango hubakwe nke ariko zitaweho neza.

The post Ngoma: Umubare w’inzibutso waragabanutse ugera kuri esheshatu kugirango zirusheho kwitabwaho appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Ngoma: Number of Memorial sites reduced for easy management

$
0
0

 

 

 

As a way of protecting the bodies of 1994 genocide survivors, 14 memorial sites in every sector of Ngoma district will be reduced to six so that the district looks after them.

The decision to reduce the number of memorial centres came after many memorial sites are not permanently built and water enters some graves when it rains.

In this program, over 500 bodies of genocide victims buried in three sectors will be shifted to the six memorial centres accepted by the district administration.

Bodies in sites in Gashanda, Zaza, Karembo and Mugesera sectors will be reburied in Zaza memorial centre on April 13th 2013 during the event to end 19th genocide commemoration in Rwanda.

Ngoma district administration reveals that the decision was taken so that the few memorials remaining are well taken care of according to the district’s financial capacity.

Samson Gihana, president of Ibuka (umbrella organization for the 1994 genocide survivors) in Ngoma district told the reporter that the survivors support the fact that the memorial centres be renovated to protect the bodies.

He explains: “It’s a decision we appreciated because memorial sites should be protected to preserve history.”

The six accepted memorial sites in Ngoma district are Rukumberi, Kibungo, Rukira, Remera, Sake and Zaza.

It’s expected that enclosing a memorial site can cost Rwf100 million, which is the reason why the number had to reduce.

The post Ngoma: Number of Memorial sites reduced for easy management appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Gatsibo: Imibiri y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu rwibutso rumwe

$
0
0

m_Imibiri y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu rwibutso rumweUrwibutso rwa Kiziguro nirwo ruzahurizwamo imibiri yose y’abaguye muri Gatsibo

Mu rwego rwo kwita no kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko mu nzibutso eshatu kari gafite, kagiye kuyihuriza mu rwibutso rumwe arirwo rwa Kiziguro.

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, abayobozi ku rwego rw’Akarere bagiye mu midugudu ikagize, abaturage bitabira ari benshi.

Ruboneza Ambroise, Umuyobozi wa Gatsibo yadutangarije ko baganiriye n’abaturage n’abarokotse Jenoside, harebwa uburyo imibiri irenga 252 ishyinguwe mu rwibutso rwa Bugarura yahavanwa ikajyanwa mu rwa Kiziguro mu rwego rwo gukomeza kuyitaho.

Mu nzibutso 3 aka karere kari gafite harimo urwa Remera, Rwarenga na Kiziguro ariko hazasigara urwa Kiziguro gusa.

Ku mibereho y’abarokotse Jenoside, Ruboneza avuga ko hari inyubako zubatswe mu mwaka w’1996 ariko ubu zikaba zimaze gusaza, kuko ngo zari zarubatswe nabi, hakaba hari igikorwa cyo kongera kuzubaka.

Ku kijyanye n’abatishoboye, Ruboneza avuga ko bafashwa, ati:“Akarere gakoresha ubushobozi gafite, aho gafasha umuntu ufite ibibazo bikomeye by’umwihariko nko kwivuza, ndetse n’abanyeshuri tukaba tubafasha kwiga kugira ngo bareke gukomeza kwiheba.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rwubatse ku rwobo rwajugunywemo abantu mu gihe cya Jenoside bagera ku 3500, ariko rwaratunganyijwe hazanwa n’indi mibiri ku mpande zarwo igera ku 8070.

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 hazashyingurwa imibiri 53 yavanywe mu bice bitanduakanye bya Gatsibo, yose hamwe hakazaba hashyiguye igera ku bihumbi hafi 12.

The post Gatsibo: Imibiri y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu rwibutso rumwe appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Ngoma: Abaturage n’abayobozi mu kagali basuye urwibutso rwa genocide rwa Gisozi

$
0
0

Abaturage bo mu kagari ka Mahango  mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma hamwe n’abagize komite nyobozi zitandukanye zo muri aka kagari barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’umurenge basuye urwibutso rwa Genocide ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mahango Mwana Musafiri Fracois Xavier yatangaje ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kugirango basobanukirwe byinshi kurushaho ku mateka yaranze u Rwanda .

Bakigera kuri uru rwibutso rwa Gisozi ruherereye mu mujyi wa Kigari aba baturage hamwe n’abagize komite nyobozi zitandukanye zo muri aka kagari babanje kunamira no gushyira indabo kumva zo muri uru rwibutso rwa Gisozi.

Nyuma batemberezwa ibyumba bitandukanye bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu kugeza igihe cya genocide yakorewe abatutsi.

Iri tsida ry’abantu 44 bose baturutse mukagari ka Mahango Banatanze amafaranga ibihumbi 50 yu Rwanda kuri uru rwibutso rwa gisozi ruherereye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushyigikira.

The post Ngoma: Abaturage n’abayobozi mu kagali basuye urwibutso rwa genocide rwa Gisozi appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.


Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza

$
0
0

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka KayonzaImibiri 73 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange tariki 12/04/2013. Iyo mibiri yabonetse mu mirenge inyuranye igize akarere ka Kayonza, iboneka kubera amakuru bamwe mu baturage bagenda batanga y’ahantu hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside.

Iyo mibiri isanze indi 8700 ishyinguye mu rwibutso rwa Mukarange y’abantu baguye muri Kiriziya y’i Mukarange no mu ishuri rya IPM riri hafi y’iyo Kiriziya.

Abahagarariye imiryango yashyinguye abayo bashimiye abagize uruhare kugira ngo iyo mibiri iboneke, banasaba abaturage muri rusange kugira ubutwari bwo kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yaburiwe irengero.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yanenze cyane abantu bazi aho imibiri yagiye ijugunywa ariko bakaba badatanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ntabwo twakabaye tugishyingura nyuma y’imyaka 19 Jenoside ibaye. Ibi byagombaga kuba nko mu myaka itatu nyuma ya Jenoside ku buryo nibura nko kugeza mu 1997 twari kuba twaramaze gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, birababaje kuba hari abantu bazi aho imibiri yajugunwe ariko bakaba batahavuga”

Guverineri Uwamariya yasabye abarokotse Jenoside guhagarara gitwari ntibaheranwe n’amateka ngo bibabuze kwiteza imbere. Yavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigira.

Yavuze ko mu bufasha bw’ibanze abarokotse Jenoside bakeneye harimo no kumenyeshwa aho ababo baguye ku batarahamenya, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ibyo ngo byagabanya ihungabana rikigaragara ku barokotse Jenoside, kuko hari abatari bake bahungabana cyane ahanini bitewe n’uko baba batazi aho abantu ba bo baguye.

I Mukarange bibuka ku itariki ya 12/04 buri mwaka kuko kuri iyo tariki aribwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ku kiriziya ya Mukarange no mu ishuri rya IPM bishwe n’ibitero by’interahamwe. Abari bahungiye muri iyo Kiriziya bari baturutse mu mirenge ihana imbibe n’uwa Mukarange nk’uko uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza abivuga.

 

 

The post Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo

$
0
0

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo

Kirindi memorial site with about 10 bodies of people killed in the genocide

While concluding the commemoration period of the 1994 genocide against the Tutsi at Kirindi memorial site, genocide survivors in Kirindi, Shyembe cell, Murambi sector Karongi district requested for a memorial site for their people thrown in R.Nyabarongo during the genocide.

This place faced many killings but because people were thrown into the river, the memorial site has about 10 bodies only.

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.NyabarongoAbout 99% of the people were killed from near this place and therefore this is why the survivors requested the government to put a memorial site at least near the river that took their people.

Many of the people were thrown in the river after being killed but there are some who were thrown there still alive, and were killed with stone.

This ceremony was graced by many different people who included MP Samuel Musabyimana who was the guest of honor, MP Ezechias Rwabuhihi from Karongi,the vice mayor in charge of economic development Sebastein Hakizimana,different official from the army among others.

However because of the spoilt bridge at Nyabarongo people were not able to take flowers to the River to commemorate the genocide victims.

The wreaths were laid on the memorial site at the hospital were people were called upon to support genocide survivors especially during the commemoration period.

 

 

The post KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site

$
0
0

People who involve in trade activities at the Main Market in the Northern Province of Rwanda say they have learnt a lot about the 1994 genocide against the Tutsis and they are ready to testify the truth about what happened while rebuilding Rwanda based on unity and reconciliation.

The Musanze market traders said this after visiting the Ntarama memorial site in Nyamata sector in Bugesera district on the 11th.April.2013. Traders had come to this memorial site to learn of the history and the mistreatment of Tutsis before and during the genocide.

Musanze market traders visit Ntarama Memorial SiteThe Tutsis were shifted to Bugesera District, they were tried on with genocide in 1992 and those who survived the genocide trial were annihilated during the 1994 genocide like everywhere else in Rwanda as Peter Rugerinyange the traders’ representative explained.

 

“The lesson we learnt after visiting the Nyamata Memorial Site is that we will do all we possibly can to ensure that genocide never happens again in Rwanda and we will tell everyone willing to listen about this lesson.”

 

For Clement Twizerimana who is in charge of culture and entertainment in Musanze district says what the traders saw and heard is to make them into the truth tellers of what happened to the world which will bond unity among Rwandans.

As Musanze traders were explained, in April 1994 when the genocide was beginning, most of the Tutsis sought refuge in Ntarama church hoping to get saved in the holy place.

This was never the case because they were all killed in this church using the traditional weapons like machetes and hatchets and ammunitions from the army and children were smashed on the walls.

The Musanze Market traders say that visiting the Ntarama Memorial Site was an experience that taught them more of what they knew about the 1994 genocide against Tutsis. This gave them the courage to strengthen the unity as Rwandans.

 

The post Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

$
0
0

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abanaNdayisaba Fabrice Eto’o Foundation igizwe n’abana bose hamwe basaga 150, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera, cyane cyane bagamije kwibuka abana bagenzi babo bishwe icyo gihe basabye ko umwana agomba kurindwa ivangura n’amacakubiri ayariyo yose.

“Nyuma yo kubwirwa ibyabereye aha, twasobanuriwe ko ivanguramoko n’amacakubiri byabibwaga n’ubuyobozi bubi aribyo byateye ibi byose, bigomba kurandurwa kandi ababikoze bakabihanirwa by’intangarugero” Ndayisaba Fabrice washinze iyi Foundation.

Abo bana basabwe n’abayobozi bahasanze gukundana, kutavangurana uko bari kose ndetse no gukunda igihugu cyabo.

Abana bagize iyi Foundation bahuriye gusa ku mupira w’amaguru wabagize abavandimwe, bakaba bavuye aha babaye cyane bigaragara, bavuga ko mu gihe cyabo amateka nkaya adashobora kuzongera kubaho mu Rwanda.

Umukozi w’urwibutso rwa Ntarama ushinzwe gutanga ibisobanuro ku basura uwo rwibutso yeretse abo bana ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe aho i Ntarama .

Umwe muri abo bana witwa Tuyishime Jean de Dieu yagize ati “ nababajwe n’abana, abagabo, abagore, abasaza n’abakecuru bari bahahungiye mu rusengero bose bakicwa nta kindi bazira usibye kuba baravutse ari abatutsi”.

Abana bari baje gusura urwo rwibutso ndetse n’umuyobozi wabo, bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ndayisaba Fabrice Foundation Eto’o ubu ikaba yarateguye amarushwa y’abana batarengeje imyaka 16 agamije kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside. Aya marushanwa azatangira tariki ya 01/06/2013

 

The post Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Nyabihu: Umuyobozi wa IBUKA arasaba akarere ko mu igenamigambi kazakora kajya kibuka n’urwibutso kugira ngo Phase ya 2 yarwo izubakwe

$
0
0

 Bimwe mu bibazo urwibutso rwa Mukamira ari narwo rw’akarere ka Nyabihu rufite, harimo kuba rutararangira kubakwa ndetse n’ikibazo cy’ubukonje bugaragara imbere muri rwo butuma amarangi yomoka.

Nyabihu: Umuyobozi wa IBUKA arasaba akarere ko mu igenamigambi kazakora Kuri ibi bibazo twegereye uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu  Juru Anastase,adutangariza avuga ko ikibazo kijyanye n’ubukonje butuma amarangi yomoka imbere ku nkuta zo mu rwibutso, kizweho n’akarere kikaba kirimo gushakirwa igisubizo mu bihe bya vuba.

Yongeraho ko kugeza ubu amasoko yatanzwe kandi ko hari amafaranga akarere kashatse agera kuri miliyoni 2 n’igice azafasha mu gushyira amakaro ku nkuta z’uru rwibutso. Ba rwiyemezamirimo bakaba baranarusuye ngo bapiganwe,isoko rikaba ryaratanzwe, uzatsindira isoko akaba azahita akora urwo rwibutso,ikibazo cy’imbere muri rwo cy’ubukonje kigakemuka.

Ibice by’imbere mu rwibutso bizatunganywa bishyirwemo amakaro hirindwa ikibazo cy’ubukonjeUretse ikibazo cy’ubukonje,haracyari n’ikibazo cyo kurangiza igice cya kabiri cy’uru rwibutso”phase 2” nk’uko Juru abivuga.  Juru yongeraho ko abari bemeye gutera inkunga mu iyubakwa ry’uru rwibutso ngo rurangire kuri miliyoni 60 zari zisigaye,bitashobotse bitewe n’uko nta mikoro nk’uko babibatangarije.

Ni muri urwo rwego, asaba akarere,mu igenamigambi kajya kagira mu bizakorwa,ko bazibuka bakajya  bashyiramo n’uru rwibutso rwa Mukamira kugira ngo ruzarangire kubakwa nk’uko Juru abigarukaho.

Urwibutso rw’akarere ka Nyabihu rukaba rwubatse mu murenge wa Mukamira ari nawo akarere kubatsemo. Rukaba rugizwe n’igice cyo hasi”cave”,ari nacyo kigaragaramo ikibazo cy’ubukonje, igice cya kabiri cyarwo  kikaba ari icyo  hejuru kitari cyubakwa kugeza ubu ari nayo phase ya kabiri yarwo igomba kuzubakwa.

Kugeza ubu nyuma yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 35 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 12 Mata ,uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri igera ku 2055.

 

 

The post Nyabihu: Umuyobozi wa IBUKA arasaba akarere ko mu igenamigambi kazakora kajya kibuka n’urwibutso kugira ngo Phase ya 2 yarwo izubakwe appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.

Viewing all 368 articles
Browse latest View live