Best Western Eco Hote, ni hotel imaze amezi abili ifunguye imiryango rwagati mu mugi wa Karongi. Ubusanzwe bimenyerewe ko abashoramari bubaka ama hotel ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ariko nyiri Best Western Eco Hotel we ngo yasanze no mu mugi hakenewe hotel cyane cyane ko ari nayo ya mbere yafunguye imiryango mu mugi rwagati.
Umushoramari wagize icyo gitekerezo ni uwitwa Nahayo Vincent, usanzwe afite kampani itwara ba mukerarugendo yitwa Nyungwe Chimps Travel Agency (NCTA), akaba ari nawe uhagarariye Rwanda Environmental Awareness Project (REAP) umushinga ukangurira abantu kurengera ibidukikije.
Nahayo Vincent yaganiriye na www.sightsofrwanda.com ayitangariza impamvu yahisemo gushyira hotek ye mu mugi rwagati mu gihe usanga abandi bazishyira ku nkengero z’ikiyaga:
“Mu Kinyarwanda bavuga ko ntabareshya, ni byiza kuba waryama hafi y’amazi; ariko sinibaza ko abantu bose babikeneye! Ubukeneye zirahari ariko jye nahisemo kwegereza abantu serivisi. Iyo ugiye gukora business urabanza ukareba aho ugiye kuyikorera n’abo ugiye kuyikorera. Reka nguhe nk’urugero. Ushobora kuza uvuye i Kigali unaniwe ushaka guhita ubona aho kuryama utabanje kongera gutega. Urabizi amahoteli yose yibereye ku kivu, hari igihe rero ushobora kugera mu mugi wa Kibuye bwije, wenda utanateganyije amafaranga yo gutega indi modoka cyangwa moto, kandi abantu bose ntago bafite imodoka. N’izo moto ni nkeya ugereranyije n’abatazifite, ese umunsi moto yabuze ntuzaryama? Ni byiza rero ni byo nakunze, nahisemo nishimiye gushyira hotel yanjye Best Western Eco Hotel mu mugi wa Kibuye”
Ku birebana n’izina rya Hotel Best Western Eco Hotel Nahayo Vincent asobanura ko yayise agendeye ku bintu bibili by’ingenzi. icyambere ni ijambo West, kubera ko hotel yubatse muri Karongi iri mu Ntara y’iBurengerazuba kandi ikaba ari kimwe mu mishinga myinshi afite muri iyi Ntara harimo ibyo bita camp sites azashyira ahantu bita ‘Ku Hepfo’ mu karere ka Rusizi. Ni agasozi kinjira mu kiyaga cya Kivu aho abantu bazajya baruhukira bari mu mahema, bahumeka umwuka wo hanze. Muri Rusizi kandi arimo kuhubaka indi hotel nayo iri hafi kuzura.
Nahayo Vincent arakomeza asobanura iby’uwo mushinga wa camp sites, cyangwa kurara mu ihema riri hanze:
“Abanyarwanda, benshi muri twe baraye mu mahema aruko bahunze. Bafite amateka atari meza ku ihema, ariko reka turebe umunyarwanda utarigeze arara mu ihema aruko yahunze. Mu by’ukuri uzabigerageze urebe. Imyaka uraye mu nzu ni myinshi. Kandi nubwo byitwa ihema, ntago ari ihema ribonetse ryose. Ni ihema ryabigenewe rifite ibyo bita sleeping bag, ntago ugombera ikiringiti, ntago ukenera kwiyorosa. Uryama mu ihema, ugafata akayaga gaturutse hanze mu biti, kandi abize iby’imihumekere y’umuntu bavuga ko urushaho guhumeka neza iyo uri ahantu hari ibiti, ugasohora umwuka mubi kuri 85% winjiza umwiza”
![Rwanda | Best Western Eco Hotel KARONGI Best Western Eco Hotel 2 Rwanda | KARONGI: Best Western Eco Hotel, mu mujyi wa Karongi rwagati]()
Best Western Eco Hotel
Umushinga wa camp sites anawufite mu karere ka Karongi ahitwa impembe, aho yamaze kwishyura umuryango ugomba kwimuka agatangira kuhatunganya iyo camp site.
Ikindi Nahayo yagendeyeho yita hotel ye Best Western Eco Hotel ni ijambo Eco, kubera nyine ibyo yiyemeje byo guteza imbere no gufata neza ibidukikije. Nahayo avuga ko hotel yubatse ku buryo itangiza amazi y’imvura, yatangiye no gutera ibiti mu busitani bizajya bifasha kuzana umwuka mwiza muri hotel kubera ko yubatse mu mugi ahakunze guca imodoka nyinshi nk’uko abisobanura:
“Urabona nk’ahangaha turi hafi ya gare hari ibinyabiziga bihagenda, birekura imyotsi. Ni yo mpamvu rero dufite gahunda yo gutera ibiti byinshi bizajya bifasha kurwanya iyo myuka mibi. Ikindi kandi mu byumba twahasize amarangi atangiza imyanya y’ubuhumekero.”
Mu rwego rwo kongerera agaciro hotel ye, ibice biyigize yabihaye amazina ya parike z’u Rwanda uko ari eshatu akurikije n’imiterere y’inzu hotel irimo nk’uko abisobanura:
“Izi nzu uko ari eshatu iyo urebye usanga imwe iri mu majyepfo indi iri mu majyaruguru indi iri mu burasirazuba. Iri mu majyepfo yitiriwe parike ya Nyungwe, iri mu majyarugru yitirirwa parike y’ibirunga, iri mu burasirazuba yitirirwa parike y’akagera. Nyuma y’ibyo ntago byarangiriye aho. Igice twitiriye Nyungwe kirimo ibyumba 10 twagiye tubiha amazina y’ubwoko 10 bw’inguge ziboneka muri parike ya Nyungwe.”
Usibye business ya hotel na camp site, Nahayo afite na gahunda yo gutangiza ibyo bita package. Ese ni business iteye ite? Nahayo arabisobanura:
“Package ni ibintu bikunze gukenerwa n’abanyamahanga, ariko n’abanyarwanda babikora batabizi. Ni kwakundi umuntu agusaba ku mutwara ukamujyana ahantu runaka, tuvuge nka hano ku Kibuye, ariko atazi neza aho agomba kurara, wowe wamutwaye umufasha gushaka aho kurara akishyura, bwacya ukamugarura. Burya rero ni package uba umukoreye ya Kigali-Kibuye-Kigali, si ngombwa ngo umuzengurutse u Rwanda rwose, ariko nabyo abishatse wabikora. Wowe icyo gihe uba ufite hotel runaka ku Kibuye cyangwa i Gisenyi, izo hotel iyo uzizaniye umukiriya zifite amafaranga runaka zikugenera nk’uko biba biri mu masezerano.”
Business ya Nahayo, si we wenyine iteza imbere. Yashyizeho n’uburyo bwo gukorana n’abamotari, aho umumotari uzanye umukiliya umwe kuri hotel agenerwa frw 500 yo gushyira muri telefone, yageza kubantu 10 bakamuha 5000frw.
Ubu buryo bukoreshwa n’abamotari baturuka mu murenge wa Rubengera baza mu mugi wa Karongi kandi usanga baramaze no kumenya kureshya abakiliya, bagenda babasobanurira ibyiza bitatse umugi wa Karongi, babageza mu mugi bagahita babajyana kuri Best Western Eco Hotel, cyane cyane nk’abakiliya bananiwe, baba bifuza guhita baruhuka batagombye kujya kuri hotel ziri kure y’umugi.
Ibiciro bya Hotel usanga bidakanganye ukurikije na serivisi itanga zirimo aho kuryama, television na internet ya wireless ikoreshwa ku buntu n’abakiriya ba hotel.